Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro(WDA) cyatangije igikorwa cyo kuzenguraka igihugu cyose bashaka abana bafite impano zitandukanye mu muziki bifuza kuzatangirana n’ishuri ry’igisha ibya muzika rigiye gutangirana n’umwaka wa mashuri wa 2014.
Iyi gahunda kandi ikaba irimo igendera hamwe na gahunda yo gukangurira urubyiruko akamaro ka mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro aho hari itsinda ry’abahanzi b’ibyamamare mu muziki nyarwanda bazakomeza kugenda bataramira abantu banakangurira by’umwihariko urubyiruko kwitabira aya mashuri.

Hari hateraniye imbaga y'abantu benshi cyane
Izi gahunda zikaba zabimburiwe mu karere ka Karongi, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09/11/2013 ahitwa i Rubengera mu kibuga cy’umupira w’amaguru gisanzwe kinaberamo ibitaramo by’irushanwa rya PGGSS, ahabereye igitaramo gikomeye cy’itsinda ry’abahanzi barimo Jay Polly, Riderman, Knowless, Tom Close hamwe n’itsinda rya Dream boys.

Dream Boys bashimishije abantu
Aba bahanzi bose uretse kuba mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane bashimishje abakunzi babo bagiye banafata umwanya bagakangurira urubyiruko n’ababyeyi babo akamaro ko kugana no kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Tom Close imbere y’abafana be yagize ati “ Uku mumbona hano ntabwo bigeze bampamagara nka dogiteri ahubwo naje hano nk’umuhanzi kubera ko ari wo mwuga nabashije kwitaho none birantunze rero namwe twaje kubashishikariza kumenya akamaro ko kwiga imyuga.”

Knowless we yagize ati “ Njyewe umwuga wanjye ni ubuhanzi kandi birantunze, iyo wize umwuga ukawuha agaciro byanze bikunze witeza imbere ndetse ugafasha na rubanda n’igihugu muri rusange. Umuntu ashobora kwiga gusuka imisatsi no kugosha n’ibindi n’ibindi imyuga ni myinshi kandi hari ishuri rihari kugirango riyigishe neza.”

Riderman nawe yasusurukije abantu anatanga ubutumwa bwo gushyira ingufu mu myuga
Muri aka karere hakaba hiyandikishije abana bagera kuri 25 biyumvamo impano yo gukora umuziki gusa bika biteganijwe ko hazatoranywamo abagera ku munani bigaragaje cyane nk’uko Might Popo urimo gukurikiranira hafi iki gikorwa ndetse ari nawe uzaba ari umuyobozi mukuru w’iri shuri yabidutangarije.

Igikorwa cyo gutoranya abana bafite impano cyakoranwaga ubushishozi
Ati “ I Karongi abana bagerageje kubyitabira ndetse natunguwe cyane n’ubuhanga bwabo. Gusa duteganya gufata umunani ariko bikazaterwa ni uko mu tundi turere bizaba byagenze bashobora no kwiyongera cyangwa bakagabanuka.”

Jay Pooly yari yishimiwe cyane na benshi
Tubibutse iri shuri ry’umuziki rizakira abana basanzwe barize byibura amashuri 9 y’ibanze kuzamura rikazatangira muri Mutarama 2014 i Nyundo mu karere ka Rubavu naho igikorwa cyo gutoranya abana bifuza kuziga muri iri shuri kikazakomeza kuwa Gatandatu utaha mu karere ka Rusizi ndetse n’utundi turere tukazakomeza kugenda tugerwaho n’izi gahunda.

Aha abahanzi baba muri KINA Music baririmbaga Rubanda Remix

Abana bagendaga bagerageza amahirwe yabo

Anitha niwe wari umushushyarugamba muri ibi birori

Aha abana bifuza kugaragaza impanozabo ngo bazajye muri iri shuri barimo biyandikisha

Hakuna maoni:
Chapisha Maoni